Uyu mugabo ntabwo akubereye! Umugabo udashaka kugukunda neza ariko udashaka no kukureka.

Uko umuha byinshi niko arushaho kuba indashima, iyo ufashe umwanzuro wo kumureka nibwo yikubita agashyi akagufata neza ho gato ngo utagenda. 

Nov 6, 2023 - 20:29
Nov 6, 2023 - 20:30
 0
Uyu mugabo ntabwo akubereye! Umugabo udashaka kugukunda neza ariko udashaka no kukureka.

Gusa iyo uhisemo kumwongera andi mahirwe ngo urebe ko yahindutse uhita ubibona kuko ntamara kabiri atarasubira ku ngeso mbi ze. Umuntu ugaragaza urukundo ari uko agira ngo we kumucika, nyamara akaba we atakwibwiriza ngo ahinduke agukunde neza utagombye kumwotsa igitutu ko ugiye kwigendera, urwo nta Rukundo rurimo. Iki ukwiye kucyumva murumuna wanjye cyangwa wowe mukuru wanjye. Umugabo ugerageza kugushimisha no kukwitaho cyangwa kukubwira ko agukunda mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa nyuma y’uko umubwiye ko ugiye kwigendera, uwo ntabwo aba agukunda ahubwo ugukunda umumenya nyuma y’igihe kirekire mu buzima busanzwe.
Reka nguhe urugero. Iyo umwana yari afite igikinisho ukakimwambura, umwana atangira kurira. Bijya kumera nk’ubwo bucuti bw’umugabo utagukunda neza. Iyo amenye ko ugiye kumucika ararira, ariko ntabwo biba bivuze ko ugomba kumuha icyo ashaka mu gihe we ataguha icyo ushaka. Kuba agukunda ntabwo uzabibonera mu magambo akubwira gusa, uzabibonera mu bikorwa bifatika bigaragaza urwo Rukundo. 
Abagore benshi ntituzi icyo gukundwa n’umugabo nyawe ari cyo. Tuzi abatugirira irari, abo twishimishanya, kwerekana urukundo kubera ubwoba bwo kuba umuntu ari wenyine. Ikuremo ibitekerezo by’uko wibwira ko urukundo rwakagombye kumera ahubwo umenye icyo urukundo nyarwo ari cyo. Ntabwo urukundo nyarwo ari rya sezerano ahora aguha ryo kwisubiraho buri gihe iyo umufashe aguca inyuma.
Urukundo nyarwo ni urwo akugaragariza mugitangira gukundana abyibwirije atabikoreshejwe n’ubwoba bwo kugutakaza. Umugabo ufite urukundo nyarwo ntabwo wajya wirirwa umubwiriza uko agukunda ahubwo we arabyibwiriza kandi akarukwereka atabikoreshejwe n’ubwoba bw’uko wakwigendera nk’uko uba watangoiye kubimubwira cg kubimwereka.
Umugabo ufite urukundo nyarwo yibwiriza kugukunda kuko atiyumvisha ubuzima utarimo. Muvandimwe rero, hitamo gukundwa neza, hitamo umugabo nyawe kandi buri gihe uko byagenda kose zirikana agaciro kawe!