KINYINYA SPECIAL CAR FREE DAY 21-01-2024

TAYE IRAHENDA

Jan 21, 2024 - 19:59
 0
KINYINYA SPECIAL CAR FREE DAY 21-01-2024
Siporo ya Car Free Day Kinyinya

Kuri iki cyumweru taliki ya 21/01/2024 (07H00-10H00) ku mbuga ngari y’umurenge wa Kinyinya habereye sport idasanzwe yahuje inzego zose z’ubuyobozi n’abaturage mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe sport, igikorwa cyitabiriwe n’abantu babarirwa muri 200 (magana abiri).

Habayeho kandi n’igikorwa cyo gupima indwara zitandura ku bufatanye n’ikigo nderabuzima cya Rwanda Women Network, abantu banasobanurirwa ibyiza bya sport n’ibijyanye n’imirire myiza.  

Mu bantu 52(mirongo itanu na babiri) bipimishije, 2(babiri) bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, 6(batandatu) bafite ikibazo cy’isukari nyinshi. Bagiriwe inama yo kujya kwa muganga kugira ngo bafashwe mu bijyanye n’ubuvuzi no gusuzumwa byisumbuyeho.  

Abantu bamenyeshejwe ko iki gikorwa kibaye intangiriro y’ubukangurambaga budasanzwe bwa sport bujyanye no kwizihiza isabukuru y’umwaka umwe itsinda rikorera sport mu murenge wa Kinyinya (Kinyinya Sports Club-Taye Irahenda) rimaze ritangiye.

Ubu bukangurambaga buzasozwa taliki ya 01/02/2024 hizihizwa umunsi w’intwari, ni nawo munsi nyirizina uzaberaho ibirori byo kwizihiza umwaka umwe ushize (Kinyinya Sports Club-Taye Irahenda) ishinzwe. Muri iyi minsi isigaye, ibikorwa bya sport bizakomereza mu tugari tune tugize umurenge wa Kinyinya, aho abagize itsinda rya (Kinyinya Sports Club-Taye Irahenda) bazajya basura amatsinda ya sport yo mu tugari. Bizakomereza kandi no muri salle y’umurenge aho bisanzwe bibera buri wa gatatu no ku wa gatanu 18h00 no ku cyumweru 07h00.