Ibimenyetso bitatu bikwereka ko umuntu yakurambiwe Ikimenyetso cya mbere ni uko atakwitaba.

 Kuba wahamagara umuntu ahuze ntabobone bibaho ariko iyo ahugutse ahita aguhamagara akagusobanurira. Ikizakwereka ko umuntu yanze kukwitaba ni uko iyo ukoresheje indi numero ahita akwitaba kandi iyawe Atari yitabye. Umuntu nabigukora uzamenye ko yakurambiwe ndetse ko ibyawe na we byarangiye.

Nov 6, 2023 - 20:24
Nov 6, 2023 - 20:27
 0
Ibimenyetso bitatu bikwereka ko umuntu yakurambiwe Ikimenyetso cya mbere ni uko atakwitaba.

Ikimenyetso cya kabiri ni uko agukwepa. Mushobora kuba muturanye, musengera hamwe, mukorana cyangwa hari ahandi musanzw emuhurira. Iyo bimeze bityo utangira kutahamubona cyangwa mwahura akirinda guhuza amaso nawe, wamurabukwa ntumenye aho kawepeye akagenda atanakuvugishije. Iyo ubishyizemo imbaraga ngo muvugane aguha ibisobanuro  bidashinga by’impamvu atakikuvugisha, akenshi nta n’ubwo yemera ko hari ikibazo. Gusa iyo ubona abyina avamo haba mu bijyanye no guhura, mu by’amafaranga, mu by’amarangamutima, menya ko hari impamvu. Aba yakurambiwe akaba agenda abivamo.
Inzitwazo zidasanzwe no kukwanduranyaho
Umuntu ukurambiwe atangira kutagira kwihangana, akajya ahimba ibibazo n’aho bitari mu mubano wanyu. Buri kantu gato yajyaga yihanganira agatangira kujya agahindura ikibazo, agatongana cyangwa akivumbura kenshi, wajya kumva ukumva arakubwiye ngo cyangwa niba wumva urambiwe urukundo rwacu uzabivemo zinkwinginga! Burya aba yarabuze uko yagusezeraho akakwanduranyaho ngo ube ari wowe ubivuga, iyo ubikoze ntabwo akwingingira kutamusiga ahubwo ahita akwihorera agahita anakwibagirwa.
Habaho impamvu zatuma umuntu akurambirwa
Impamvu ya mbere ni uko aba yabonye icyo yari agukurikiyeho(abakobwa bijya bibabaho, aho uryamana n’umugabo kuko aribyo yashakaga agahita yigendera), abahungu nabo bijya bibabaho iyo umukobwa yari agukurikiyeho amafaranga ayabonye agahita yigendera. 
Impamvu ya kabiri ni uko aba yabonye undi. Iyo ubonye biriya bimenyetso byose bivuzwe, ntuzigore umwinginga ahubwo uzatangire gutegurira umutima wawe kubivamo kugira ngo utazatungurwa kandi yarakweretse ibimenyetso. Ushobora guhatiriza bikongera bikagenda neza ariko ntibiramba. Ibyiza ni uko wagira igihe cyuo kubabara kitari kininii ariko ukabasha kongera kwiyubaka, kuruta uko wahora utazi igikurikiraho, wikanga buri kanya ko birangiye bikanagusaba imbaraga nyinshi kugira ngo ugumishe umuntu m u Rukundo kandi we atabishaka.