Ese koko amazi y'indimu akora ibitangaza mu mubiri?

Abahanga batandukanye bagize icyo babivugaho

Jan 24, 2024 - 07:35
 0
Ese koko amazi y'indimu akora ibitangaza mu mubiri?
Indimu ikonje

Ushobora kuba atari ubwa mbere wumvise inkuru y'uko amazi y'indimu ari meza ku buzima, wanasanga uri umwe mu bazinduka bayanywa ari akazuyazi mbere y'uko bagira ikindi bashyira mu kanwa bagamije cyane cyane kugabanya ibiro cyangwa kugabanya mu nda.

Nyamara abahanga mu by'ubuzima no mu by'imirire bagize icyo babivugaho bashingiye ku miterere y'indimu n'ibiyigize ndetse no ku kuba umuntu aba agomba kuyikamurira mu mazi cyangwa kuyiteka mu mazi akayanywa.

Dr Deeksha TIWARI ni umuhinde wize iby'imirire akaba ari nabyo akoramo ubushakashatsi, avuga ko indimu ari isoko nziza ya vitamin c, ngo burya ibamo na potassium ndetse ikaba yanongerera umubiri imbaraga z'ubwirinzi ikagira n'akamaro mu kugabanya umubyibuho.

Dr Aparna NEMALIKANTI nawe w'umuhinde wize iby'imirire akaba anabifitemo uburambe bw'imyaka icumi mu kazi avuga ko indimu kugira ngo irusheho kugira akamaro mu mubiri yashyirwa mu binyobwa bya buri munsi cyane cyane mu bihe by'ubushyuhe ariko mu gutegura umutibe wayo hakirindwa kuyiteka kuko intungamubiri zigabanuka. Ngo ushobora kuyikatakata uduce duto ukatwinika mu mazi meza asanzwe ari ayo kunywa ukabitereka amasaha nibura 12, hanyuma ukayungurura ukongeramo cinnamon ndetse n'ubuki kugira ngo biryohe. Avuga ko iyo indimu iteguwe muri ubwo buryo ikangura umubiri ugakora vuba bityo ugatwika ibinure byinshi ari nabyo bituma umuntu agabanya umubyibuho. Gusa ngo indimu si nziza ku bantu barwara igifu iyo kirimo aside nyinshi.

Maria Arienti wo muri Argentina, ni umuganga w'inzobere mu by'imirire we avuga ko indimu ari nziza ku buzima hamwe n'ibyo n'abandi bagiye bahurizaho ariko akongeraho ko atari byiza kuyinywa nijoro mbere yo kuryama kuko ikangura umubiri, bityo bikaba bishobora kubangamira ibitotsi bya nijoro.