Niba mubanye gutya ntakigukunda!

Bavuga ko urukundo ari impumyi, bityo iyo umaze igihe ukundana n’umuntu bikaba bitakorohera kumenya niba urukundo rwaragabanutse. Gusa ni ngombwa gushishoza kugira ngo niba hari ikibazo cyavutse gikemurwe hakiri kare, niba kandi bitabasha gukemuka we gukomeza guta umwanya mu gukunda utagukunda.

Nov 6, 2023 - 20:14
Nov 6, 2023 - 20:15
 0
Niba mubanye gutya ntakigukunda!

Kimwe mu bimenyetso ni uko ibiganiro byajyaga biba bishyushye hagati yanyu bitangira gukonja, watangira kumuganiriza ku ngingo zitandukanye ukumva ko agusubiza nk’utabyitayeho kandi ukumva ko atagifite amashyushyu yo kuganira nawe. Bituma inshuto mwaganiraga zigabanuka ku buryo bugaragara.

Ikindi kimenyetso ni uko ataguha umwanya wawe cyangwa ngo yite ku byawe nk’uko mbere byagendaga. Usanga gahunda zawe asigaye aziburira umwanya ugereranyije n’uko mbere byagendaga.

Ikindi kimenyetso ni uko ari wowe usigaye ufata iya mbere mu kumubwira ko umukunda cyangwa kumwifuriza ijoro ryiza n’iandi magambo y’urukundo mwabwiranaga, we ntagire icyo akubwira.

Ikindi ni uko ari wowe wenyine ushyira imbaraga nyinshi mu kubakja umubano wawe na we ugasanga we ntabyo yitayeho.

Ikindi kimenyetso ni uko iyo agukoshereje cyangwa akubabaje ntagusaba imbabazi kandi mbere yarabyitwararikaga akamenya nib anta kibazo mufitanye akamenya niba atakubangamiye kandi akihutira kugusaba imbabazi ahoy aba yakubabaje.

Ikindi ni uko usanga asigaye akwanduranyaho ku buryo akantu gato gashobora kubyara intonganya, kandi iyo habayeho uko gutongana we ahita avuga ko ashaka ko murekana. 

Ikindi ni uko ku mbuga nkoranyambaga ze atakigushyiraho, kuri Whatsaap Status ye ntiwasibagaho none ntakigushyiraho ndetse n’aho bishoboka hose ubona ko agerageza kuguhisha kandi mbere warabonaga ko atewe ishema no kukugira ndetse akanakuratira abanda ahashoboka hose. Hari n’ujya kure agasiba amashusho yose mwaba mwarafatanye cyangwa ayawe gusa yagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ikindi ni uko atakikwitayeho mu muryo bugaragara. Niba hari ibyo yagukoreraga bikwereka ko akwitayeho agenda abigabanya kugeza ubwo abihagaritse, ahubwo anakora ibikubabaza kugira ngo arebe ko wananirwa kwihangana mugatandukana.

Umuntu wakweretse ibyo bimenyetso byose rero ntabwo ukwiye gukomeza kumwinginga, ahubwo ihe umwanya wikunde kandi wiyiteho utandukane na we uzabona undi ugukunda kurushaho, cyangwa na we azakugarukira ariko umuhe igihe cye gihagije niko kwiyubaha no kwikunda kwawe. Nagaruka kandi uzabanze usuzume impamvu yatumye agenda n’itumye agaruka, ugishe umutima inama niwo uzakwemeza niba wamubabarira cyangwa wamuhakanira burundu.